Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Vestine na Dorcas bagiye gutaramira muri Canada

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-09-30 04:22:19

Vestine na Dorcas bagiye gutaramira muri Canada

Itsinda ry’abahanzikazi bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Vestine na Dorcas bagiye kujya gutaramira hanze y’u Rwanda

Ibi byemejwe n’umujyanama wabo akaba kandi ari nawe ureberera inyungu zaba bahanzikazi ariwe Murindahabi Irene

Yatangaje koko byamaze gushyirwaho akadomo aba bahanzi baraza gutaramira muri Canada aho bagiye gukora ibitaramo bizazenguruka mu mijyi itandukanye mu bitaramo bise ‘’Yebo Concerts’’

Uru rugendo rw’ibitaramo ruzatangirira mu mujyi wa Vancouver aho bazaririmbira abakunzi babo ku itariki ya 18 ukwakira 2025

Ni nyuma yuko umwaka ushize wa 2024 byari byatangajwe ko bazajya kuhataramira ariko bikaza gusubikwa  

Vestine na Dorcas bakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye nka Umutaka,Ibuye, Ihema,Yebo,Iriba ndetse niyitwa Emmanuel baherutse gushyira hanze 




Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 46

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com