Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Umuhanzi Eddy Kenzo yahishuye uko yakuze yita se umugabo utaramubyaye

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-09-30 03:51:07

Umuhanzi Eddy Kenzo yahishuye uko yakuze yita se umugabo utaramubyaye

Umuhanzi Eddy Kenzo yatangaje ko yavutse ku mubyeyi w’umunyarwandakazi wari warimukiye muri Uganda ahitwa I Masaka akurira mu muryango urimo umugabo witwa Hassan Kiwalabye yitaga se ndetse afite n’abo yitaga abavandimwe

Yavuze ko we yakuze aziko uwo mugabo ariwe se umubyara gusa nyuma yajyaga yumva amakuru yuko yaba afite undi mubyeyi

Byatumye Eddy Kenzo afata umwanzuro wo kujya gukoresha ADN igihe uyu yitaga ise yitabaga Imana mu 2012 hanyuma azagusanga koko Atari se umubyara

Yavuzeko nubwo yasanze Atari se umubyara ntibyamubujije gukomeza kumuhereza icyubahiro nk’umubyeyi we kuko nubundi n’umugabo wa nyina umubyara

Ibi byose Eddy Kenzo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yuko Perezida Museveni amugarutseho agahamya ko ari umwana w’umusirikare uri mu bakomeye mu rugamba rwo kubohora Uganda



Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 8

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com