Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMIKINO  

U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Los Angeles Clippers

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-09-30 03:03:53

U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Los Angeles Clippers

Urwego rw’igihugu rw’iterambere rwatangaje ko guhera Nzeri 2025 Visit Rwanda ari umuterankunga w’ikipe ya La Clippers

Aya masezerano azorohereza Visit Rwanda kwamamariza ubukerarugendo bw’u Rwanda ku bibuga nka Sofi Stadium Hollywood Park na Intuit Dome ibi bibuga byose bikaba biherereye mu mujyi wa Inglewood muri leta ya Califonia

Perezida wa Kroenke Holdings Otto Maly yatangaje ko gukorana na Visit Rwanda ari amahirwe adasanzwe ati’’twishimiye cyane kuba RDB yarahisemo kwamamariza ubukerarugendo no gusura u Rwanda muri Hollywood Park izakira ibikorwa mpuzamahanga bikomeye mu myaka iri mbere

Jean Guy Afrika akaba umuyobozi mukuru wa RDB yavuze ko guteza imbere ubukerarugendo ari bintu bimaze igihe bitegurwa ko bigeze ku rwego rwo gukorana n’amakipe ya mbere harebwe ku mupira w’abanyaburayi ahari inyungu

Ni ubwa mbere ikigo gikomoka muri Afurika cyamamaje muri shampiyona ya basketball muri Amerika (NBA) ndetse niy’umukino wa American Footbal (NFL)

Aya masezerano aje yiyongera ku yandi y’umupira w’amaguru asanzwe mu kwamamaza ubukerarugendo nka Arsenal Fc Paris Saint Germain Atletico Madrid na FC Bayern Munich

Ku bufatanye bwa ya makipe La Clippers na Los Angeles Rams butegerejweho umusanzu uzafasha U Rwanda kwinjiriza miliyari 1 y’amadolari mu rwego rw’ubukerarugendo

Perezida wa La Clippers Gillian Zucker yavuze ko ubu bufatanye buzayifasha kugera ku ntego zayo zirambye no guteza imbere siporo

LA Clippers ni ikipe ya Baskeball ibarizwa mu mujyi wa Los Angeles ikaba ikinira mu burengerazuba hamwe n’amakipe nka Golden state warriors sacramento kings na phoenix suns yanditse amateka mu myaka ya za 2000 no mu ya 2010 ubwo yarimo abakinnyi bakomeye nka Blake Griffin Chris Paul la De Andre Jordan

Iyi kipe yashinzwe mu 1970 yitwa Buffalo Braves iza kwimukira I San Diego mu 1978 ihinduka San Diego Clippers mu 1984 yimukiye muri Los Angeles aribwo yaje guhabwa izina rya LA Clippers



 

 

 

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 34

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com