Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMIKINO  

Tadej Pogacar niwe wegukanye shampiyona y’isi y’amagare 2025

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-09-28 16:11:11

Tadej Pogacar niwe wegukanye shampiyona y’isi y’amagare 2025

Kuri iki cyumweru ubwo hakinwaga umunsi wa munani ari nawo wasozaga shampiyona y’isi y’amagare yaberaga I Kigali ku nshuro ya 98

Tadej Pogacar ukomoka muri Slovenia yaje kwisubiza umudali wa Zahabu nyuma yuko atsinze isiganwa rya bagabo ryo mu muhanda ariyo Road Race

Abari gusiganywa bahagurukiye Kigali Convention Center berekeza ku Kabuga ka Nyarutarama bazenguruka Golf Sos MINAGRI  bakomereza RIB banyura Mediheal baza gukomereza Women Foundation Ministries kwa Mignonne

Iyi ntera bayizengurutse inshuro icyenda nyuma yo gusoza izo nshuro baje kwerekeza umuhanda wa kimihurura-Peyage-Rond Point yo mu mujyi bakomereza ku Muhima baca Nyabugogo -kuri Ruliba karama Norvege –Nyamirambo Tapis Rouge –Kimisagara-kwa Mutwe-Mu Biryogo-Gitega-Rond Point mu mujyi-Peyage berekeza Mediheal baca ku kabindi –KCC

Iyo ntera bayinyuzemo inshuro imwe

Nyuma baje kongera kunyura umuhanda wa KCC –Gishushu –MTN ku Kabuga ka Nyarutarama bazenguruka Golf-MINAGRI-Ninzi-KABC-RIB-Mediheal-Women Foundation Ministries Kwa Mignonne ku Muvunyi –KCC

Iyi ntera y’ibilometero 267,5 bayizengurutse inshuro esheshatu

Tadej Pogacar yakomeje kwitwara imbere wenyine ndetse asiga abakinnyi batatu bamukurikiye barimo Remco

Tadej Pogacar w’imyaka 27 yageze kuri Kigali Convention Center ariwe uyoboye abandi maze yisubiza shampiyona y’isi y’amagare ya 2025 akaba yakoresheje amasaha atandatu n’iminota 21 n’amasegonda 20

Ku mwanya wa kabiri haje umubiligi Remco Evenepoel

Umwanya wa gatatu wegukanywe numunya Irlande Ben Healy akaba yasizwe iminota ibiri n’amasegonda 16

Mu banyarwanda bitabiriye isiganwa nta numwe wabashije gukomeza

Shampiyona y’isi y’amagare ya 2026 iteganyijwe kuzabera Canada Montreal guhera tariki ya 20 kugeza kuya 27 Nzeri

 







 

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 73

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com