Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Zuchu arasaba kwishyurwa amafaranga ye yakoreye mu gitaramo cya CHAN 2025

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-09-19 03:24:24

Zuchu arasaba kwishyurwa amafaranga ye yakoreye mu gitaramo cya CHAN 2025

Umuhanzikazi Zuchu ubarizwa muri labor ya Wasafi ihagarariwe na Diamond Platnumz yagaragaje uburakari bukomeye nyuma yo kutishyurwa amafaranga yose yakoreye mu gitaramo yakoze mu mukino wa nyuma wa CHAN 2025

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko nubwo yatanze ibyishimo ku rwego ruri hejuru ku masezerano bari bagiranye nabateguye iki gitaramo yavuze ko batabashije kuyubahiriza nkuko bari babivuganye kugeza nanubu ntago arishyurwa neza

Yatangaje ko amaze ibyumweru bitatu agerageza kuvugana n’abategura igitaramo bikaba imfabusa haba abamukuriye ntago basubijwe nawe ubwe ubutumwa bwe ntihagire ubusubiza

Umuhanzikazi Zuchu yavuze ko nibikomeza gutya ntibamuhereze amafaranga ye mu nzira za vuba azafata umwanzuro wo kwerekeza mu mategeko kugira ngo arenganurwe

Abashinzwe gutegura ibitaramo no guteza imbere umuziki mu kurengera uburenganzira bw’abahanzi iki kibazo cyongeye kubibutsa ko ari ingenzi kubahiriza amasezerano baba bagiranye n’abahanzi mbere yuko bakora ibitaramo

Ko bagomba kubishyurira mu gihe

 

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 95

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com