Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Umunyamakuru Khadidja Nino yatangaje uburyo yigeze gukina prank na David D amwishyuza amafaranga

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-09-19 02:49:48

Umunyamakuru Khadidja Nino yatangaje uburyo yigeze gukina prank na David D amwishyuza amafaranga

Umunyamakuru Khadidja Nino yahishuye ko ariwe wigeze kumvikana mu majwi yagiye hanze mu myaka yashize aho byavugwaga ko hari umu Diaspora wishyuzaga Davis D amafaranga y’inzu niba ukurikira imyidagaduro yo mu Rwanda cyane mu myaka yashize aya makuru yaracicikanye cyane biza no guhinduka inkuru ko Davis D yaba afite umu Diaspora umwishyurira inzu akaba yaranamuguriye n’imodoka

Bihabanye nibyo bamwe batekerezaga bibaza kuri aya makuru niba ariyo koko Nino yavuze ko byari inkuru mpimbamo yagize ati’’ biriya byari ugucuruza kwa Davis D njyewe narishyuwe kugira ngo numvikanemo nkoreshwa nk’umu Diaspora wishyuzaga Davis D ariko mu byukuri byari Prank ninjye wari Aisha bampaye amafaranga twari kumwe asohoka mu nzu ye kicukiro tukajya dufata amajwi twabyica tukongera tugasubiramo

Ariko bwari uburyo busa nko gutwika kwa kundi umuhanzi aba afite nk’indirimbo nshyashya mbere yuko isohoka akabanza kurema ikintu gisa nk’igihuha kugira ngo izamenyekane cyane

Khadidja Nino Ni umunyamakurukazi wari umaze imyaka igera kuri itanu akorera Flash TV


kuri ubu akaba yamaze kwimukira kuri Television ya ISIBO aho yaje gusimbura Muyango Uwase Claudine wahakoreraga mu kiganiro Take Over yafatanyaga na bagenzi be Mc Buryohe na Dj Trick




Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 108

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com