Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  POLITIKE  

Ihuriro AFC/M23 ryongereye amasaha imipaka ihuza RDC nu Rwanda izajya ifungiraho

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-09-18 15:10:13

Ihuriro AFC/M23 ryongereye amasaha imipaka ihuza RDC nu Rwanda izajya ifungiraho

Ihuriro rya AFC/M23 kuwa kane tariki ya 18 Nzeri 2025 batangaje ko Imipaka ya Bukavu na Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Ryongereye amasaha iyi Mipaka ihuza RDC nu Rwanda izajya ifungiraho  Ni ikemezo cyatangajwe Mu Itangazo iriihuriro ryashyize hanze rivuga ko amasaha y Urujya n Uruza ku imipaka yombi agiye guhinduka ndetse akiyongera muntara ya Kivu y Amajyaruguru ndetse no muri Kivu y Amajyajyepfo.Guverineri washyizweho na AFC/M23 muri Kivu y  Amajyepfo Busu Bwa Ngwi Nshombo Patrick, yatangaje ko umupaka wa  Bakavu  uhuza umujyi wa Bukavu nuwa Rusizi kuruhande rwa RDC no kuruhande rw Urwanda ko kuruhande rwa RDC uzajya ufungura saa cumi nebyiri (06h00) za mugitondo ugafunga saa yine (22h00) zijoro.

ubusanzwe ubusanzwe uyu mupaka wakoraga guhera saa cumi nebyiri (06h00) ugafunga yine (22h00) mugihe Leta ya RDC yahayoboraga umupaka wafungaga saa cyenda zamanwa. bikagaragara ko AFC/M23 yongereye amasaha.

Itangazo rikomeza rivuga ko umupaka wa grande Barriere uhuza umujyi wa Goma nuwa Rubavu uzajya ufungura saa 06h00 za mugitondo ugafunga saa sita (00h00) zijoro.

Icyi kemezo kizashyirwa mubikorwa guhera kuwa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025 aho byitezweho kuzamura ubuhahirane nurujya n uruza Bamwe mubatuye Umujyi wa Goma bavuga ko bizafasha abakorera mumujyi wa Goma na Rubavu.

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 92

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com