Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Amafoto utabonye y’ubukwe bwa Kathia kamali Mukuru wa Miss Nishimwe Naomi

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-09-09 13:06:37

Amafoto utabonye y’ubukwe bwa Kathia kamali Mukuru wa Miss Nishimwe Naomi

Kathia Kamali Uwase ubarizwa mw’itsinda rya Mackenzies akaba kandi mukuru wa Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yakoze ubukwe na Adonis Jovon Filer bamaze igihe bakundana

Adonis ukinira ikipe ya APR BBC kuwa 1 Mutarama 2025 nibwo yambitse impeta umukunzi we amusaba ko yazamubera umugore

Kuwa 5 Nzeri 2025 bakoze ubukwe bwakataraboneka aho ibi birori byabanjirijwe ni umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa Jalia Hall Garden

Umuhango wari witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe ku mpande zombi babukereye ndetse buzuye nakanyamuneza mu maso

Nyuma yo gusaba no gukwa hakurikiyeho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana aba bombi bakaba bahamije isezerano ryabo ryo kubana akaramata babifashijwemo n’umushumba Alice Mignonne Kabera

Byari ibirori bibereye ijisho 



















Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 179

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com