Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Umuhanzi Niyo Bosco yaciye amarenga ko yaba ari mu munyenga w’urukundo

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-09-09 11:56:03

Umuhanzi Niyo Bosco yaciye amarenga ko yaba ari mu munyenga w’urukundo

Umuhanzi nyarwanda Niyokwizerwa Bosco wamenyekanye nka Niyo Bosco yaciye amarenga ko ari mu rukundo

Mu magambo asize umunyu yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yateye imitoma inkumi yihebeye ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko

Yagize ati’’ kuri uyu munsi uri ibyiyumviro by’urukundo isabukuru nziza wowe wavukiye gukundwa n’umutima wanjye ntabwo ngukunda gusa ahubwo ndanakwemera nkunda kandi urukundo ngukunda nkwifurije ubuzima bwiza byose byiza no gukomeza kuba iruhande rwanjye

Abakunzi ba Niyo Bosco basamiye hejuru ubu butumwa bwemeza koko uyu mwari ari we wihebeye umutima wuyu muhanzi nubwo ku giti cye atabyeruye neza ngo abisobanure

Niyo Bosco wakunzwe mu ndirimbo nyinshi zigiye zitandukanye nka Imbabazi Ubigenza ute Ishyano n’izinzi ni umuhanga cyane mu kuririmba afite impano yo kwandika indirimbo akaba kandi ari umuhanga mu gucuranga gitari

 

Inkumi yihebeye umutima wa Niyo Bosco

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 107

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com