Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMIBEREHO  

Icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-09-05 10:41:27

Icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo

Minisitiri w’ubuzima wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko haje icyorezo cya Ebola nyuma yuko habaruwe abantu 15 imaze guhitana hakaba hari n’abandi bari gucyekwaho kuba barayanduye baherereye mu gace ka Bulape na Mweka mu ntara ya Kasai

Umugore w’imyaka 34 wari utwite niwe wagaragaweho bwa mbere niki cyorezo afite ibimenyetso byo kugira umuriro ukabije kuruka no kuva amaraso ahantu hatandukanye yahise ashyirwa mu bitaro mu kwezi gushize kwa Kanama

Birangira ashizemo amwuka kuko ingingo ze nyinshi zari zahagaze kuri ubu abandi barwayi bafite ibimenyetso nkibye bari gukurikiranwa na baganga

Ishami rya ONU ryita ku buzima ku isi OMS/WHO ryavuze ko ryamaze kohereza itsinda ry’ubutabazi bwihuse mu gihugu bohereje abakozi n’ibikoresho kugira bibafashe kuvura no kurinda ikwirakwira ryiki cyorezo

DR Congo ifite ububiko bunini bw’imiti ifasha kwita ku barwaye iyi virus ndetse na doze 2000 z’urukingo rwa Ervebo Ebola rukora mu kurinda ubwoko bw’iyi virus bwabonetse

Abashinzwe ubuzima bavuze ko ubwoko bwiyi virus bwitwa ‘’Zaire’’ ntago iboneka kenshi ariko yica vuba kandi cyane

Ebola yaherukaga kwibasira DR Congo muri mata 2022 ubwo yabonekaga mu ntara ya Equateur aho yishe abantu batandatu



Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 103

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com