Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Drake yahakanye amakuru akomeje kumuvugwaho ko yibagishije ashaka Six Packs

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-09-04 11:33:38

Drake yahakanye amakuru akomeje kumuvugwaho ko yibagishije ashaka Six Packs

Umuraperi w’Umunya Canada Drake yanyomoje amakuru amaze iminsi amuvugwaho ko yaba yarakoze uburyo bwo kwibagisha ku bantu bashaka kugabanya ibinure byo ku nda kugira ngo imikaya yigaragaze nk’ifite Six Pack

Mu kiganiro yagiranye na Bobbi Althoff cyitwa ‘’Not This Again Podcast’’

Ubwo Drake yabazwaga niba koko yarakorewe operasiyo

Uyu muraperi yabyamaganiye kure agira ati’’ oya rwose hari abantu benshi bagana abaganga kugira ngo babakorere ibyo bintu ariko njyewe siko bimeze

Gusa nubwo yahakanye ibyo kwibagisha yahamije ko mu minsi yashize hari ifoto ye yabiciye biracika ku mbuga nkoranyambaga yemera ko iyo foto yahinduwe hifashishijwe porogaramu ya Facetune

Drake yakomeje avuga ko umubiri we awukesha gukora imyitozo ngororamubiri inshuro nyinshi dore ko n’umuhungu we w’imyaka irindwi akora imyitozo ngororamubiri kurenza se umubyara ati ‘’ umuhungu wanjye afite eight-pack biteye amatsiko cyane kuko afite umuhate urenze uwo nigeze kugira

Muri 2024 niho hatangiye ibihuha byuko uyu muraperi yibagishije ubwo umuhanzi Metro Boomin yasohoraga indirimbo yo kumunenga yise ‘’BBL Drizzy

Byongeye gucika cyane ku mbuga nkoranyambaga muri kamena 2025 ubwo Drake yashyiraga ifoto ye hanze yerekana imikaya

 


 

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 97

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com