Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Umuhanzikazi Gogo yitabye Imana

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-09-04 07:16:00

Umuhanzikazi Gogo yitabye Imana

Musabyimana Gloriose wamenyekanye nka Gogo yitabye Imana bitunguranye aguye mu gihugu cya Uganda aho yari amaze iminsi mu bitaramo

Uyu muhanzikazi yavuye mu Rwanda mu cyumweru cyashize aho yari yitabiriye igiterane yari yatumiwemo cy’ivugabutumwa cyabaye ku cyumweru cyari cyabereye mu gace ka Kakumiro

Amaze kuririmba nyuma y’igiterane bahise berekeza Kampala bikaba bivugwa ko ariho yatangiye kurembera abari kumwe nawe bagira ngo biraza koroha ko ubu burwayi yari asanzwe abufite

Nyuma babonye akomeje kuremba baje kumujyana mu bitaro biherereye mu mujyi wa Kampala byitwa Kengeri Doctors Medical Centre ari naho yaje gusiga ubuzima

Uyu muhanzikazi yaririmbaga indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yitabye Imana afite imyaka 36




Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 70

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com