Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Umuraperi Ish Kevin yamaze gusinya amasezerano muri label nshya

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-09-01 16:05:21

Umuraperi Ish Kevin yamaze gusinya amasezerano muri label nshya

Umuraperi w’umunyarwanda Ish Kevin yamaze gusinya amasezerano

y’imikoranire na Universal Music Group East Africa (UMG EA) iyi sosiyete ikaba

ikomeye mu guteza imbere umuziki ku rwego mpuzamahanga

Iyi mikoranire izibanda mu guteza imbere uyu muhanzi mu buryo bwo kwagura

ibikorwa bye bya muzika kumwamamaza ku rwego mpuzamahanga ndetse no

kumuhuza n’isoko ryo hanze kugira ngo ibihangano bye bibashe gucuruzwa

Iyi ni intambwe ikomeye ku muziki nyarwanda ndetse no ku muhanzi Ish Kevin

kuko bizamufasha kugera kure no guhatana ku ruhando mpuzamahanga

Universal Music Group East Africa ni ishami rya Universal Music Group sosiyete

nini y’imyidagaduro ku isi ikaba isanzwe ikorana n’abahanzi bo mu karere k’Afurika y’I Burasirazuba

Ikaba ifite icyicaro muri Kenya muri kamena kuwa 12 uyu mwaka nibwo iyi sosiyete yemeje ko yatangiye gukorana n’umuhanzi Ariel Wayz




Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 82

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com