Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Umuraperi Khalfan yamaze kwemeza ko ari mu rukundo n’umuhanzikazi Oxygen

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-08-28 06:09:41

Umuraperi Khalfan yamaze kwemeza ko ari mu rukundo n’umuhanzikazi Oxygen

Umuraperi Khalfan yatangaje ko ari mu rukundo n’inkumi yamaze kwigarurira umutima we yitwa Irumva Jeanne D’arc uyu mukobwa ari mu bahanzikazi barikuzamuka muri muzika nyarwanda akaba azwi kw’izina nka Oxygen

Yakoze indirimbo nka Mundeke na Adamu

Oxygen kandi ni umukinnyikazi wa Filime nyarwanda u mwaka washize wa 2024 yatwaye igihembo cya Filime ye yise ‘’Ubutabera’’ mu birori byari byateguwe na BahAfrica iyobowe na Bahavu Jeannette Usanase ndetse n’umugabo we Fleury Legend yakinnye no muri filime yitwa ‘’Umuruho Wanjye’’

Iyi nkumi yamaze kwigarura umutima w’umuraperi Khalifan babitangaje ubwo bari mu Kiganiro aba bombi bari bahuriyemo Khalfan yatangaje ko bwa mbere bahura yari yagiye kwirebera umusore w’inshuti ye nuko aza kuhahurira na Oxygen nawe ari gufata amashusho y’indirimbo ye

Yavuzeko yamubonye akabona n’umukobwa mwiza koko gusa ntiyabitinzeho ariko aza kumwaka nimero ye arikomereza nyuma ashatse kumuvugisha yibagirwa uko yamwanditseho nibwo yaje kujya muri studio imwe yakoreraga uyu mukobwa asaba ko bamuhereza nimero ze za telephone

Ntago yahise amuhamagara ako kanya ahubwo ngo bongeye guhurira I Musanze aho uyu mukobwa yari yasohokeye mu gihe Khalfan nawe yari yagiye kuhafatira amashusho

Khalfan yakomeje avuga uburyo binginze uyu mukobwa kujya mu mashusho y’indirimbo yabo akababera ibamba ahubwo akababwira yuko yajyamo aruko nawe yayiririmbyemo Khalfan yavuze ukuntu mu busanzwe abakobwa benshi bashidukira ibyamamare ariko yarebye umukobwa ukuntu atanabyitayeho ati’’guhera ubwo uyu mukobwa natangiye kumva mukunze kubera uburyo yihagararaho’’

Baje gupanga uburyo bakorana indirimbo igihe kiragera irakorwa ibyari gukorana bihinduka ubushuti budasanzwe byaje kuvamo ikintu gikomeye birangira bombi bemeranyijwe gutangirana urugendo rw’urukundo kuri ubu bombi bakaba bari kubana mu nzu imwe nk’umugabo n’umugore

Oxygen yabwiye Khalfan ko azamwubahisha ndetse ko aterwa ishema n’urukundo rwabo Khalfan nawe yamubwiye ko atiyumvisha uko yabaho atamufite kuko yamaze kunyurwa n’urukundo yahawe

Mu ndirimbo nshyashya ya Khalfan yitwa La Fin amashusho yayo yamaze kujya hanze agaragaramo uyu mukobwa Oxygen wihebeye umutima wuyu muraperi akaba yanatangaje ko iyi ndirimbo by’umwihariko yayituye uyu mukunzi we




 

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 256

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com