Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  POLITIKE  

Ba Ofisiye muri RDF barenga 6000 basoje amasomo yabo

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-08-26 08:03:29

Ba Ofisiye muri RDF barenga 6000 basoje amasomo yabo

Ni imyitozo yaberaga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kiri mu Ntara y’iburasirazuba aho abasirikare abapolisi hamwe nabacungagereza barenga 6000 basoje amasomo yabo 

Ni umuhango witabiriwe na Nyakubahwa Paul Kagame akaba Umugaba Wikirenga w’Ingabo zu Rwanda yahaye ikiganiro aba Ba Ofisiye ubwo bari basoje amasomo yabo

Yabashimiye uburyo bamaze igihe mu kazi kenshi bakora banakorera igihugu cyabo kandi batisize

Yavuze ko amateka yu Rwanda yigishije Abanyarwanda byinshi bagomba kubakiraho harimo akababaro ibihe bikomeye ariko avugako icyangombwa ari uko u Rwanda rutazimira

Yakomeje abaganiriza ko uwaha Abanyarwanda icyo ari cyo cyose bitamuha uburenganzira bwo kwitwara nk’uwabaremye

Ati’’hari abantu bibirura uhindukira wareba hirya bagashikuza akawe bakagatwara cyangwa se nawe bakagutwara RDF ishinzwe kurinda Abanyarwanda kugira ngo batazaribwa n’ibirura

Yavuze kandi ko u Rwanda rutajya rushotorana icyakora hagize ikibaye bagomba kuba maso ati ‘’ Tugomba guhora twiteguye kuko ukugirira nabi ntumenya aho avuye cyangwa igihe abishakiye’’

Yibutsa ingabo zu Rwanda ko iyo bibaye ngombwa ko zinjira ku rugamba bigomba kuba ihame ko bagomba gutsinda

 Yabwiye abo mu nzego z’umutekano ko bafite inshingano nini haba ku gihugu ndetse niyo kurinda Abanyarwanda no kugaragariza ukuri abashatse guharabika Abanyarwanda mu buryo bwo gukomeza kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu




 

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 140

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com