Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

I biciro by’igitabo cyiswe’’ More Than a Crown’’ cyanditswe na Miss Nishimwe Naomie byamaze gutangazwa

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-08-26 07:11:12

I biciro by’igitabo cyiswe’’ More Than a Crown’’ cyanditswe na Miss Nishimwe Naomie byamaze gutangazwa

Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 Nishimwe Naomi yamaze gushyiraho uburyo bwo kubonamo igitabo yanditse kikaba kizagurishwa mu byiciro bigiye bitandukanye bitewe n’uburyo umuntu yifuza kugihabwa

Abantu ba mbere batoranyijwe bagize amahirwe yo gusoma bwa mbere kuri iki gitabo mu rwego rwo kumuha ibitekerezo bijyanye nuko igitabo cyanditse niba haricyo bahindura bagihindure hakiri kare mbere yuko gisohoka

Ku rubuga rwa Internet rw’inzu y’ibitabo yitwa ‘’Imagine We Publishers’’ ari nabo bafashije Miss Naomie mu kwandika iki gitabo barerekana ibyiciro bibiri ushobora kubonamo iki gitabo

Ku 40000 uhabwa igitabo mu buryo bwa hardcover memoir kikakugeraho mu buryo busanzwe bavuga ko iki gitabo ushobora kukibona ku munsi wo kumurika igitabo cyangwa se nyuma yuwo munsi

Hakaza ubundi buryo bwa Vip Delivery Experience aho wishyura 80000 Frw ugahabwa igitabo kimwe ariko igitabo kikazakugeraho mu buryo bwihariye kuko aha ngaha Miss Naomie niwe ubwe uzajya akikuzanira aho waba uherereye hose mu mujyi wa Kigali

Guhabwa iyi serivisi bikorwa hakurikijwe uko wishyuye First Paid,First Served ibi bikaba bizatangira nyuma y’icyumweru igitabo gisohotse ku isoko

Abantu batanu cyangwa barenga bazagura nibura ibitabo 5 bazagira amahirwe yo guhurira na Naomie kuri Zoom bagirane ibiganiro

Ibigo bizagura ibitabo 10 cyangwa birenga uretse igitabo Naomie ubwe azasura ikigo cyaguze igitabo anatange ikiganiro abagezeho nibitabo mu buryo bw’umwihariko

Miss Naomie yakomeje ashima abamubaye hafi mwitegurwa ryiki gitabo avuga ko yacyanditse afite amarangamutima adasanzwe aricyo kintu yashyizeho imbaraga ze zose kugira ngo kibe cyarangira yashimiye by’umwihariko umugabo we Michael Tesfay wamubaye hafi yagize ati’’ Ndamushimira cyane Umugabo wanjye aramfasha kuri buri kimwe cyose ngerageje gukora iyo ataba we ahari ntago cyari burangire ibyiza byose nibyo bimukwiriye’’

Biteganyijwe ko iki gitabo gitangira kujya hanze mu gushyingo 2025





Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 112

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com