Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMIBEREHO  

Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR) ryizihije isabukuru y’imyaka 100 rimaze rikorera mu Rwanda

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-08-25 04:07:12

Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR) ryizihije isabukuru y’imyaka 100 rimaze rikorera mu Rwanda

Ni ibirori byabereye mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka kayonza ahitwa I Gahini aho iri torero ryatangirijwe mu mwaka wa 1925 ibirori byitabiriwe na bamwe mu bayobozi bagiye batandukanye bari baje kwifatanya niri torero kwizihiza imyaka 100 rimaze rikorera mu Rwanda

Iri torero ryagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo kunga,gusana imitima,gufasha imfubyi n’abapfakazi no mu bikorwa byo kubaka ubumwe

Dr Kalinda Francois Xavier akaba kandi Perezida wa Sena yari ahagarariye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame muri ibyo birori yagize ati’’Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame arashimira iri torero ko ryagiye rikura ryamamaza ubutumwa bwiza mu gihugu hose rinagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’imibereho myiza y’abanyarwanda

Akaba yifurije iri torero isabukuru nziza y’imyaka 100 isabukuru y’ubuntu bw’Imana bugaragarira mu bikorwa by’iri torero mu Rwanda

Anashimira Umushumba mukuru w’itorero ku butumire yamugejejeho bwo kuza kwifatanya nabo mu kwizihiza isabukuru yiyi myaka 100

Mubyo iri torero rishimirwa harimo kwita ku bikorwa by’iterambere,kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda,gushyigikira imiyoborere myiza no guharanira ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda cyane cyane nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994

Leta y’u Rwanda yaboneyeho gusaba amadini namatorero kuba umusemburo w’imibereho myiza y’abanyarwanda kurushaho gushyira imbere no gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda ndetse no gushishikariza abayoboke ibikorwa bibateza imbere no gukunda umurimo




Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 113

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com