Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  POLITIKE  

Abasirikare bahoze mu ngabo za MINUAR basuye urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-08-19 08:36:20

Abasirikare bahoze mu ngabo za MINUAR basuye urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

Itsinda ry’abasirikare ririmo Maj Gen(Rtd) Clayton Boanubah Yaache

Brig Gen (Rtd) Martin Owusu-Ababio,Brig Gen Elhadji Babacar Faye,Brig Gen Stephen Parbey,Major (Rtd) Peter Sosi,Ex WO II lucas Norvihoho na Ex WO I Sampson Agyare

Basuye ishuri ryahoze ryitwa ETO Kicukiro hari harahungiye abatutsi benshi mu gihe cya Jenocide bakaza gutereranywa n’ingabo za UN bigatuma bajyanwa kwicirwa I Nyanza ya Kicukiro icyo gihe hishwe abatutsi bagera ku 4000

Mu ngabo za MINUAR hari izagaragaje ubutwari bwo kurwana ku Batutsi bicwaga muri Jenocide bamwe baje no kuhasiga ubuzima

Harimo Kapiteni Mbaye Ndiagne wo muri Senegal waje guhabwa umudari w’ishimwe washyikirijwe umufasha we

Aba basirikare bageze mu Rwanda kuwa 14 kanama 2025 babanza gusura u Rwibutso rwa Jenocide rwa Kigali banashyira indabo ku mibiri ihashyinguye

Aba basirikare bagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 31 bagaragaje ubutwari bwo kudatererana abatutsi mu gihe cya Jenoside ariko hakaba hari abandi barimo n’ingabo z’Abafaransa zatereranye abicwaga icyo gihe abandi banashyirirwaho uburyo bwo kubacyura basubira mu bihugu byabo 




Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 111

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com