Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Bamwe mu bagize YB Foundation batanze inkunga ku barwayi ba kanseri igera muri miliyoni 2 z’amanyarwanda

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-08-19 06:50:54

Bamwe mu bagize YB Foundation batanze inkunga ku barwayi ba kanseri igera muri miliyoni 2 z’amanyarwanda

Umuryango YB Foundation washinzwe nyuma y’urupfu rw’umuhanzi Yvan Buravan watabarutse kuwa 17 kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu buhinde aho yari yaragiye kwivuriza indwara ya Kanseri

Mu gikorwa ngarukamwaka gikorwa nabagize umuryango inshuti ndetse nababarizwa muri uwo muryango wa YB Foundation mu bukangurambaga bwiswe ‘’Turikumwe Campaign’’ bugamije kwibuka umuhanzi Yvan Buravan no gukomeza umurage yasize wo gufasha abandi biciye mu muziki n’ubutumwa bwe

Mu gikorwa cyabereye mu murenge wa kinyinya ahari umuryango usanzwe uhakorera ufasha abantu batandukanye barwaye indwara ya kanseri witwa ‘’Bethania Home Care’’

YB Foundation yahatanze inkunga ya miliyoni 2 y’ama nyarwanda nka lisansi yo kwifashisha nuyu muryango mu bukangurambaga bise ‘’Turikumwe bugamije kwereka abarwaye kanseri ko batagomba guhereranwa n’agahinda ko bitaweho batari bonyine

Uhagarariye uyu muryango wa YB Foundation akaba kandi mushiki wa Yvan Buravan Umutoni Raissa yemeje  ko iki gitekerezo cya ‘’Turikumwe ‘’ cyaje nyuma y’urupfu rwa musaza we yavuzeko ari umwaka wa gatatu ubu bukangurambaga buri kuba ko bagamije guhumuriza ababuze ababo kubera ubu burwayi bwa kanseri ati’’twashakaga kwifatanya nabari guhangana nubu burwayi

Yanakomojeho kubwira abakiri bazima ko kwita ku buzima bwabo ari ingenzi ati’’Kanseri ntago yagakwiye kudutera ubwoba wayimenye kare ukayivuza irakira kandi burundu nuzajya wiyumva akantu katameze neza mu mubiri wawe ujye unyarukira kwa muganga 




Miss Kayibanda Aurole na mushiki wa Buravan




Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 138

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com