Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  POLITIKE  

Amb Olivier Nduhungirehe yavuzeko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo by’iterambere

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-08-17 03:46:47

Amb Olivier Nduhungirehe yavuzeko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo by’iterambere

 Mu nama yabayobozi ya Australian Leadership Retreat yabereye mu gihugu cya Australia Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo by’iterambere yasobanuriye abitabiriye iyi nama amateka y’u Rwanda avugako u Rwanda rwari igihugu cyubatse neza kera kitaragerwamo n’abakoroni gifite amategeko imico n’indangagaciro byacyo kuva abadage n’ababiligi baza byazanye inzego nshya mva mahanga zitanya abanyarwanda kandi zangiza umuryango nyarwanda

Yavuze ko Ababiligi binjiye politike yo gucamo ibice no gutegeka bahindura amatsinda y’imibereho isanzwe mo amoko Hutu Tutsi na Twa banasenyagura inzego za kera z’imiyoborere

Yakomeje agira ati’’ mu kwezi kwa mata 1994 abajenosideri batangiye umugambi rurangiza wo kurimbura abatutsi bose mu Rwanda

Muri Nyakanga 1994 ingabo za FPR inkotanyi zarayihagaritse ariko mbere yaho abanyarwanda basaga miliyoni bari bamaze kwicwa

Nduhungirehe yavuze ko nyuma ya 1994 u Rwanda rwari rwarasenyutse nta mafaranga yo kongera kwiyubaka ahari inzego z’ubuyobozi zarasenyutse ndetse n’ihungabana rikomeye mu baturage gusa abanyarwanda baje guhitamo inzira eshatu arizo ubumwe,kubazwa inshingano no kureba kure iyi nzira yaje kuvamo icyerekezo 2020 yatangijwe mu 2000 yari igamije guhindura u Rwanda igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi

Abaturage bagera mu mamiliyoni bakuwe mu bukene ubuvuzi bugera hose amashuri atangwa ku buntu

Yanakomoje ku bisubizo byabonetse hashingiwe kubyo u Rwanda rwari rukeneye atanga urugero rw’inkiko gacaca zashoboye kuburanisha imanza zirenga miliyoni ebyiri z’abakekwaho uruhare muri jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 mu gihe cy’imyaka 10 gusa

 

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 87

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com