Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  POLITIKE  

Donald Trump yamaganye abari kurwanya gahunda yo guhura na Putin

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-08-15 16:06:03

Donald Trump yamaganye abari kurwanya gahunda yo guhura na Putin

Mu gihe haburaga amasaha macye ngo Trump na Putin bahurire mu mujyi wa Anchorage uherereye muri leta ya Alaska muri Amerika mu rwego rwo kugira ngo baganire uburyo intambara yo muri Ukraine yahagarara no kurebera hamwe uko umubano w’ibihugu byombi wagaruka

Perezida Donald Trump yamaganye ibinyamakuru byatangaje ibitekerezo byabo yise abahombyi harimo uwahoze ari umujyanama we John Bolton wanenze gahunda afite yo guhura na Vladimir Putin w’u Burusiya

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Truth Social kuwa 13 kanama 2025 Trump yagize ati’’Itangazamakuru ridakorera mu mucyo riri kugenda mu guhura kwanjye na Putin ibyo murabiterwa niki? Twebwe tugomba gutsinda muri byose

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya yatangaje ko ikiganiro Trump na Putin bagirana gishingira ku bwumvikane buganisha mu gukemura ibibazo

Ku butegetsi bwa Joe Biden umubano wa Amerika n’u Burusiya warazambye

Ubwo Trump yajyaga ku butegetsi muri mutarama 2025 yatangaje ko agomba kuzahagarika intambara yo muri Ukraine akanazahura umubano w’ibihugu byombi muri gashyantare muri white house (mu biro bya perezida w’Amerika) uyu mwaka habereye inama yariganjemo guterana amagambo ubwo Trump yihanangirizaga Zelensky Volodymyr Perezida wa Ukraine akaza no guhagarika ubufasha bw’igihe gito bwa gisirikare kuri Ukraine mu mezi yashize yanenze Putin kwitsimbarara rye ku ruhande ahagazeho nubushake bwo kurasa abasivile bituma Trump ashyiraho ibihano ntarengwa ku Burusiya hamwe n’ibindi bihugu bikorana ubucuruzi nu Burusiya

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 112

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com