Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  POLITIKE  

Bamwe mu bayobozi bakomeye mu gihugu cya Ghana bahitanywe n’impanuka y’indege

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-08-07 10:32:19

Bamwe mu bayobozi bakomeye mu gihugu cya Ghana bahitanywe n’impanuka y’indege

Ubuyobozi bw’ingabo muri Ghana bwatangaje ko Minisitiri w’ingabo na Minisitiri w’ibidukikije wa Ghana n’abandi batandatu barikumwe bapfiriye mu mpanuka y’indege ya gisirikare

Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Ashanti iyi ndege yari yahagurukiye i Accra muri Ghana saa tatu niminota cumi nibiri yerekeje mu mujyi wa Obuasi ijyanye abayobozi mu gikorwa cyo kurwanya ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro

Umugaba w’ingabo muri Ghana yategetse ko amabendera yururutswa kugeza kimwe cya kabiri

Perezida John Dramani Mahama mu marangamutima no gucika intege yatanze ubutumwa bwihumure yagize ati’’ mw’izina rya leta nihanganishije abakozi bapfiriye mu murimo wabo ku gihugu

Alhaji Muniru Mohammed wahoze ari Minisitiri w’ubuhinzi nawe ari mu baguye muri iyi mpanuka y’indege

Minisitiri Eduard Omane yateguraga gusohora igitabo yise ‘’A Peaceful Man in African Democracy kivuga ku wahoze ari Perezida John Atta Mills

Kugeza ubu ntago haramenyekana icyateye iyi mpanuka

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 152

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com