Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  POLITIKE  

U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-08-05 10:24:30

U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA

U Rwanda rwemeje ko rurimo kuganira na Amerika mukuba rwakwakira abimukira iki gihugu kidakenewe ku butaka bwacyo abimukira nabantu ibihugu byabo biba bidashaka kwakira cyangwa bigenda buhoro mu kwemera kubakira

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yagize ati’’ U Rwanda rwemeye kwakira abimukira bagera kuri 250 baturutse muri leta zunze ubumwe za Amerika kubera ko buri muryango nyarwanda wagezweho ningaruka zituruka mu kwimurwa ku gahato kandi indagagaciro zacu zishingiye ku gusubiza abantu mu buzima busanzwe no kubafasha kwiyubaka abazemererwa bazahabwa amahugurwa agamije kubafasha kubona akazi ubuvuzi ndetse nubufasha mu bijyanye nicumbi kugira ngo batangire ubuzima bushya mu Rwanda

Perezida Donald Trump afite intego yo kwirukana miliyoni zabimukira baba muri Amerika mu buryo bunyuranyije namategeko kandi ubuyobozi bwe buri kongera imbaraga mu kubohereza mu bindi bihugu harimo no kohereza abahamwe nibyaha muri Sudani yepfo na Eswatini

Amakuru avuga ko leta zunze ubumwe za Amerika zizaha u Rwanda inkunga mu rwego rwo gushyigikira amasezerano yo kwakira abimukira ikazatangwa mu buryo bwimpano ariko ingano yayo ntago iratangazwa

U Rwanda ruzacyira gusa abamaze kurangiza ibihano byabo cyangwa abatagifite dosiye zubutabera

Ubuyobozi bwa Donald Trump bwasabye ibindi bihugu bitandukanye birimo nibya Afurika ngo byakire abimukira nabahamijwe ibyaha badashaka muri Amerika

Nigeria yatangaje ko itazaca bugufi imbere yigitutu cyubutegetsi bwa Trump ngo yakire abimukira nimfungwa zo muri Venezuela Amerika yashakaga kubohereza 

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 100

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com