Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Iwacu Muzika Festival yagombaga kubera I Rusizi yimuriwe i Muhanga

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-08-04 16:43:55

Iwacu Muzika Festival yagombaga kubera I Rusizi yimuriwe i Muhanga

Igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyari gitegerejwe kubera mu karere ka Rusizi kuri uyu wa 9

kanama 2025 cyamaze kwimurirwa I Muhanga

Ubundi iki gitaramo mu busanzwe mbere yuko igitaramo cyiri buhabere habanza gusurwa bakareba

neza aho icyo gitaramo kizabera ko hujuje ibisabwa kuri iyi nshuro mu karere ka Rusizi ubwo abashinzwe

iki gitaramo bahasuraga basanze aho igitaramo cyari kuzabera baratangiye imirimo yo gusanwa kandi

bari bumvikanye ko bazahasana nyuma yuko igitaramo cyamaze kuba

Ubuyobozi bwa EAP bwahise bufata icyemezo cyo ku kimurira ahandi hantu hujuje ibisabwa

bwakimuriye mu karere ka Muhanga kuri Stade ya Muhanga Iki gitaramo cyimaze igihe kizenguruka mu

ntara zigiye zitandukanye kiragenda gisusurutswa nabahanzi nka Kivumbi, Nelly Ngabo Ariel wayz, Juno Kizigenza Bulldog, Riderman na King James

Mbere yo kujya mu karere ka Rubavu Iwacu Muzika iraza kubera I muhanga kuri uyu wa gatandatu wa 9 kanama 2025

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 126

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com