Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Igisonga cya mbere cya nyampinga wu Rwanda wa 2022 Keza Maolithia yambitswe impeta

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-08-04 11:43:28

Igisonga cya mbere cya nyampinga wu Rwanda wa 2022 Keza Maolithia yambitswe impeta

Miss Keza Maolithia wegukanye ikamba ryigisonga cya mbere cya nyampinga wu Rwanda 2022 yatwawe na Nshuti Divine Muheto

yambitswe impeta yurukundo numukunzi we Cedric Rutazigwa bamaze igihe bakundana abinyujije ku rukuta rwe rwa

Instagram Keza yasangije abamukurikira amafoto agaragaza ko yamaze kuvuga yego ahamya ko ari

intambwe ya mbere igana ku kubana nuyu musore yihebeye burundu

Yagize ati’’ mu gihe nyacyo urukundo rwaraduhuje ubu kubwubuntu no gushima twateye intambwe

igana ku kubana ubuziraherezo yatangijwe na yego

Urukundo rwaba bombi rwatangiye kujya hanze muri 2024 ubwo Keza yifurizaga umukunzi we umunsi

mwiza wabakundana yifashishije umurongo wo muri bibiliya uvuga ko urukundo ruhebuje byose kuba

ingenzi ayo magambo yayaherekeje amafoto ari kumwe nuyu mukunzi we kuva ubwo urukundo rwabo ntago rwongeye kwihishira

Mu busanzwe uyu musore asanzwe ari umushabitsi mu bijyanye no gutoza abantu imyitozo ngororamubiri



Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 62

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com