Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Justin Timberlake yatangaje ko afite uburwayi bukomeye

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-08-01 04:38:51

Justin Timberlake yatangaje ko afite uburwayi bukomeye

 Umuhanzi mpuzamahanga Justin Timberlake wamamaye cyane mu ndirimbo mirrors nizindi zigiye

zitandukanye mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko nubwo ibitaramo bye bya

tour byiswe Forget Tomorrow World Tour byagenze neza yahishuye ko mu mubiri we bitameze neza

yavuze ko yamaze kurwara indwara yitwa Lyme iyi ndwara mu busanzwe umuntu wayirwaye ica intege

ikananiza umubiri ndetse nubwonko igihe cyose itavuwe neza ni indwara ikomeye kubana nayo ni ikintu

gikomeye iyi ndwara iterwa nagakoko gaterwa nutunyenzi duto twitwa blacklegged ticks iyo ndwara

ibimenyetso byayo nukuzana umuriro kugira ibicurane kubabara mu ngingo kugira umunaniro ukabije 

no gucika intege iyo itavuwe kare ishobora gutera ubumuga mu bwonko

Timberlake yavuze ko yabishyize hanze atarukuvuga ngo atere impuhwe ahubwo nukugira ngo abafana

be bamenye neza ko amaze igihe arwana nibibazo byumubiri mwibanga rikomeye

Yasabye abakunzi be gukomeza kumuba hafi anabashimira uburyo bamugaragarije urukundo ninkunga

muri urwo rugendo rutari rworoshye namba abizeza ko akomeje kubategurira ibindi bikorwa byiza kandi bifite imbaraga


Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 340

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com