Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  UBUKUNGU  

Urutonde rwa Pasiporo zibihugu naho zakugeza udasabye visa

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-07-31 13:16:08

Urutonde rwa Pasiporo zibihugu naho zakugeza udasabye visa

Pasiporo yu Rwanda yaje ku mwanya wa 73 wa pasiporo zibihugu byo ku isi zishobora kukugeza ahantu henshi ku isi utiriwe usaba visa

 Ku rutonde ruzwi nka Henley Passport Index rukorwa buri mwaka nikigo Henley&Partners pasiporo yu Rwanda yemerera uyifite kugera mu bihugu 63 birimo byinshi bya Afurika nibindi nka Bahamas Bangladesh Dominica Haiti Jordan Nepal Nicaragua Phillippiness Qatar na Singapore

Iki kigo gikurikiranya pasiporo gishingiye ku mubare wibihugu uyifite ashobora kwinjiramo adasabwe visa umwaka washize pasiporo yu Rwanda yari ku mwanya wa 76 mu gihe mu 2015 yageze ku mwanya wa 92 ku rutonde rwuyu mwaka pasiporo ya Singapore niyo yemerera uyifite kugera mu bihugu byinshi ku isi nta visa mu gihe iya Afghanistan uyifite yemererwa kugera mu bihugu bicye nibura nka 25

Ubuyapani na Korea yepfo biza ku mwanya wa kabiri aho pasiporo zabyo zishobora kugeza abaturage baho mu bihugu 190 byo ku isi badasabye visa

Pasiporo zibihugu byo mu karere umwanya ziriho nibihugu zigeramo nta visa kuri uru rutonde rwuyu mwaka:

69.Kenya ibihugu yageramo nta visa ni 71

70.Tanzania ibihugu 70

71.Uganda -67

73.Rwanda -63

86.Burundi -48

90.DR Congo-43

90.South Sudan-43

Pasiporo za mbere zigera mu bihugu byinshi nta visa

1.Singapore – ibihugu 193

2.Japan -190

2.South Korea-190

3.Denmark -189

3.Finland -189 France Germany Ireland Italy Spain byose biri ku mwanya umwe

Ibihugu byo ku mugabane wuburayi biza mu bya mbere kuri uru rutonde hamwe na Canada na Emira Zunze Ubumwe zAbarabu biza ku mwanya wa munani mu gihe pasiporo ya Amerika iza ku mwanya wa 10

Pasiporo 10 zibihugu bya Afurika ziza imbere kuri uru rutonde

24.Seychelles-ibihugu 156

27.Mauritius -149

48.South Africa -103

59.Botswana – 85

63.Namibia -79

65.Lesotho -76

66.Eswatini -74

67.Morocco -73

69.Kenya -71

Pasiporo 10 zibihugu bya Afurika zigera ahantu hacye

86.Angola -ibihugu 48

86.Burundi na Congo Brazza – 48

87.Djibouti -47

88.Ethiopia & Nigeria -45

90.DR Congo & South Sudan – 43

92.Sudan -41

94.Eritrea 39

95.Libya -38

96.Somalia -32

 

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 75

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com