Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMIKINO  

Awudu Issaka yemeye ko yakoresheje amarozi kugira abone umwanya mu kibuga

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-07-31 11:18:42

Awudu Issaka yemeye ko yakoresheje amarozi kugira abone umwanya mu kibuga


Awudu Issaka yahoze akinira ikipe yigihugu ya Ghana yatangaje yuko yigeze gukoresha amarozi

nubupfumu ashaka kwangiza mugenzi we bakinaga mu ikipe imwe yo mu budage yitwa 1860 Munich

kugira ngo ajye akina inshuro nyinshi

Yabitangaje ubwo ari mu kiganiro yagiranye na Ghana Web yavuze ko yatanze amafaranga menshi

ndetse agatanga inka nkigitambo kugira ngo uwo bakinaga umwanya umwe ntabashe gukina

Yagize ati’’ nakoze uko nshoboye kose kugira ngo mubangamire natanze inka mu gihe zari zihenze ariko

nyuma yaransanze ambwira ko Atari bushyirwe ku ntebe kuko ari umudage ukinira ikipe yigihugu ahubwo ashaka kunshakira indi kipe nabonamo umwanya

Nubwo Issaka yakoze ibyo byose ntiyigeze agira amahirwe muri iyo kipe kuko yakiniye 1860 Munich

umukino umwe gusa muri shampiyona yicyiciro cya mbere naho indi mikino 42 ayikina mu ikipe yo mu

cyiciro cya gatatu yatangaje ko iyo aza kumva inama za mugenzi we kariyeri ye itari busenyuke

 

 

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 81

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com