Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Byinshi kuri Giants of Afrika iri kubera mu Rwanda ku nshuro yayo ya kabiri

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-07-28 09:00:21

 Byinshi kuri Giants of Afrika iri kubera mu Rwanda ku nshuro yayo ya kabiri








Iserukiramuco rya Giants of Africa Festival riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri aho urubyiruko

rugera kuri 400 ruvuye mu bihugu 20 bya Afurika rwatumiwe rukiyongera ku rubyiruko rwo mu Rwanda

Giants of Afrika ni ishoramari mu guteza imbere impano zurubyiruko cyane cyane muri Afurika mu

mukino wa basketball ikora ibikorwa birimo kubaka ibibuga byuyu mukino mu bihugu bitandukanye no gutoza urubyiruko rufite impano

Bamwe muri uru rubyiruko bavuga yuko aya ari amahirwe kuri bo kuko urubyiruko mu bihugu bya

Afurika ruba rukeneye ibintu byinshi byibanze kugira ngo rugaragaze ubushobozi bwifitemo

Umwe mu bitabiriye iri serukiramuco yavuze ko ari amahirwe akomeye yo kugaragaza impano zabo

anavuga ko kimwe mu bidindiza iterambere ryimpano za Afurika ari imiyoborere mibi yibihugu byinshi

bya Afurika izana kudindiza iterambere intambara kutita ku mpano zitandukanye rufite


Perezida Paul Kagame mwitangizwa ryiri serukiramuco yasabye urubyiruko ibi bikurikira’’ ni musohoke

mukore cyane mushyiremo imbaraga zose mufite mu kibuga no hanze yacyo ibyo nibyo Afurika ikeneye gukora ‘’

Masai Ujiri Umunyafurika wa mbere wayoboye ikipe ya NBA yabwiye urubyiruko rwari ruteraniye muriArena ko rugomba kugira inzozi nini zishingiye ku mugabane wa Afurika no gukora cyane ngo ruzagere

kure yakomeje abwira urubyiruko ati’’mwifitemo ubuhangange ni mukanguke mukore ibintu bikomeye mugeze Afurika aho twese twifuza ko igera




Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 194

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com